Shakisha

Abo turi bo

Tuesday, 11 August 2020

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda abantu 86 bakize COVID-19, uba umubare munini w’abasezerewe mu bitaro mu munsi umwe kuva iki cyorezo giterwa n’agakoko ka Coronavirus kigeze mu gihugu muri Werurwe 2020.

 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama 2020, abantu 19 aribo basanganywe Coronavirus mu bipimo 5153 byafashwe mu masaha 24 ashize, bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 2171.

Abarwayi bashya bakuwe mu bice bitandukanye by’igihugu; barimo 10 bo mu Mujyi wa Kigali bahuye n’abanduye n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, batandatu bo mu Karere ka Rubavu bakuwe mu baturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato, babiri bo mu Karere ka Rusizi n’umwe wo mu ka Gicumbi.

Kuri uyu munsi kandi u Rwanda rwagize abantu benshi basezerewe mu bitaro, kuko 86 bakize, bituma umubare w’abasezerewe ugera ku 1478. Kuri ubu abakiri kwa muganga ni 686 mu gihe barindwi bamaze guhitanwa na Coronavirus.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, nibwo bwa mbere habonetse umubare munini w’abantu bakize mu munsi umwe.

Umubare munini u Rwanda rwaherukaga kugira w’abakize Coronavirus ni 57, abo basezerewe mu bitaro ku wa 27 Nyakanga 2020 nyuma yo gusuzumwa bagasanwa nta bwandu bwa virusi bagifite mu mibiri yabo.

Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 20 413 504 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 742 272 yahitanye mu gihe 13 301 314 bamaze kuyikira.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Sunday, 13 November 2016

Umugabo yashyingiranywe n’ikiyoka akeka ko ari umukobwa bakundanaga wakizukiyemo - Amafoto

 Umugabo yafashe icyemezo cyo gushyingiranwa n’ikiyoka kinini gifite metero zirenga eshatu z’uburebure, akavuga ko yizeye ko umukobwa bakundanaga wapfuye yazutse mu ishusho y’iki kiyoka, bityo akumva ko uwo bashyingiranywe ari wa mukunzi we wari warapfuye.
Uyu mugabo n’inzoka bashyingiranywe, barabana ubuzima bwose umunsi ku wundi, barebana televiziyo, baratemberana ku kiyaga n’ahandi hantu nyaburanga, barararana, bagasangira bakanakora ibindi bintu bitandukanye bari kumwe, kandi ngo yumva baba bari kumwe nk’abashakanye

Uyu mugabo utatangajwe amazina n’ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru, ni uwo mu gace ka Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba mu gihugu cya Thailand, akaba afite imyizerere ya Buddha (Buddhist) ishingiye ku kuba bizera ko iyo abantu bapfuye bongera bakazuka ariko bakagaruka bafite ishusho y’inyamaswa. Uyu mugabo nawe yapfushije umukunzi we mu myaka itanu ishize, ariko ubu yumva ko iyi nzoka babana ari we wazutse.

Kabuga- Indege ya gisirikare igiye kumara hafi ukwezi aho yaguye (AMAFOTO)

INDEGE YAGUYE MU GISHANGA
Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yaguye mu gishanga ho mu karere ka Gasabo i kabuga witegeye ahitwa kuri Carrier iyo ndege ikaba ari iya gisirikare,

Imodoka zibishoboye zaje kuyihakura zirayiterura ziragerageza ariko biba iby'ubusa none igiye kuhamara hafi ukwezi itarahava, gusa muri iyi minsi haje imodoka zimwe zitunganya imihanda kuyikorera aho izaca.
Cattepillar
Imodoka zo mu bwoko bwa Cattepillar zaje gutegura inzira izacamo

Friday, 21 October 2016

Umuhanzi King James nawe ari mu nzira zo kujya kwibera muri America

KING JAMES
Nkuko bimenyerewe akenshi na kenshi iyo bigeze mu kwezi k’Ukwakira buri mwaka usanga abantu benshi ku isi bashakisha amahirwe yo kujya gutura, kwiga cyangwa se gukorera muri Leta zunze Ubumwe za America binyuze mu cyitwa GreenCard.

 Umwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda umenyerewe mu njyana ya Afrobeat, Pop, na R&B RUHUMURIZA James uzwi cyane muri muzika nka KING JAMES nawe ari mu bantu amagana n’amagana bifuza ayo mahirwe nkuko byagaragaye kuri uyu wa 4 Ukwakira 2016          ahitwa Blues Cafe nawe yagiye kuzuza ifishi isaba Greencard.


Mu kiganiro na yeejo.rw , King James yavuzeko aramutse abonye aya mahirwe akemererwa kujya kwibera muri Leta zunze Ubumwe za America ngo byaba ari iby’igiciro cyinshi kuri we kandi byanamushimisha cyane kuko ngo yaba abonye uburyo bwamworohera mu kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Tubibutse ko GreenCard ari ikarita yo kwimuka uva mu gihugu icyo aricyo cyose waba urimo ukajya kuba, gukorera, cyangwa Kwiga muri Leta zunze ubumwe za America aho iyo ugize ayo mahirwe uhita uhabwa Ubwenegihugu bwa U.S.A ndetse n’inzu yo kubamo.

Umuhanzi Chrisko Aceboy yasobanuye byinshi ku ndirimbo ye yise "Ko wakunze"

Umuhanzi NDAYISABA Christian uzwi nka Chrisko Aceboy, yavutse 8 nyakanga 1995 avukira mu mujyi wa Kigali, akarere ka kicukiro, umurenge wa kagarama. Yatangiye kuririmba taliki ya 1 gicurasi 2012 ubwo yahimbye indirimbo ye yambere yise " Ko wakunze "

Mu kiganiro na www.yeejo.rw Aceboy Chrisko yasobanuye ko iyi ndirimbo yayihimbye nyuma yo kumenyana n’umukobwa kuri telephone bakaza no gukundana. kuri we iyo ndirimbo yabaye intangiriro y’urugendo rwe rwa muzika, dore ko nambere yo gushyira ahagaragara iyo ndirimbo yari asanzwe asubiramo
indirimbo z’abandi kurubyiniro bizwi nka "interpretation"


Avuga ko kuriwe abahanzi afataho icyitegererezo ari Riderman, Tyga, na AceHood, kandi akunda kureba uburyo abandi bahanzi bitwara Ku rubyiniro "performance".
Bimwe mu bitaramo yaririmbyemo hari nka "Nyagatare mini expo 2013, ndetse n’ibitaramo bibera mu mashuri,......
Chrisko Aceboy tangaza kandi ko ashaka gukora cyane agateza muzika ye imbere ndetse no guharanirakuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga.

Kanda kuri iyo link wumve indirimbo kowankunze
https://youtu.be/s8Zeob2IQas

Sengabo yavuze igituma injyana gakondo idatera imbere ndetse atangaza n’umuti wakemura ikibazo

Nzabonimpa Hassan ni mwene Gashema; Gashema ka Sengabo yavutse mu mwaka w’1989 ubu ubarizwa mu ntara y’iburasirazuba mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange, ni umuhanzi ukizamuka mu njyana ya gakondo yinjiye muri muzika mu mwaka wa 2010 mu itorero ribyina umuco gakondo ryitwa INDANGAMIRWA ry’ umuryango "Dukundane" .
 Sengabo Jodas kuba akora injyana ya gakondo isa nkaho ikiri hasi itaratera imbere nk’izindi njyana hano mu Rwanda byatumye we areba kure abona ikintu gituma iyi njyana idatera imbere nkuko bikwiye ndetse anavuga ikintu cyakorwa ngo itere imbere igere ku rwego rushimishije.

Sengabo ati: " Ugereranyije n’izindi njyana mu Rwanda usanga injyana ya Gakondo igenda izamuka gusa ugasanga akenshi itangazamakuru ritayiha umwanya uhagije bigatuma abanyarwanda ndetse n’abandi batayiyumvamo ahubwo usanga injyana gakondo bayiharira kuyikina nko mu bitaramo kuma radio mu gihe cy’ijoro gusa abenshi banaryamye" .
Gusa kuko Sengabo we yamaze kubona aho byose bipfira yabonye n’umuti w’icyo kibazo abona ko hari icyakorwa kuko sukuvugako abahanzi b’injyana y’umuco gakondo badashoboye ati: "Njye mbona ihawe urubuga rugaragara yarushaho gukundwa bityo umuziki w’iwacu ugatera intambwe nkeka ko baganyije gukina ibihangano biva hanze bagaha rugari umuziki ukorwa n’abanyarwanda byahura, na gakondo ikabona umwanya no ku manywa ; gusa bitavuze guca burundu izahandi ahubwo umwanya wazo ukaba munsi y’iby’iwacu"
Ku italiki ya 10 Nyakanga 2011 nibwo yakoze indirimbo ya mbere yitwa Ndakomerewe aza gukora iyitwa "Bene u Rwanda" umwaka wa 2014 Nzeli n’izindi nyinshi zirimo: Akira ibaruwa, ngwino unsange(Ikubiyemo ubutumwa bwo Kwibuka).