Umugabo yafashe icyemezo cyo gushyingiranwa n’ikiyoka kinini
gifite metero zirenga eshatu z’uburebure, akavuga ko yizeye ko umukobwa
bakundanaga wapfuye yazutse mu ishusho y’iki kiyoka, bityo akumva ko uwo
bashyingiranywe ari wa mukunzi we wari warapfuye.
Uyu mugabo n’inzoka bashyingiranywe, barabana ubuzima bwose umunsi ku
wundi, barebana televiziyo, baratemberana ku kiyaga n’ahandi hantu
nyaburanga, barararana, bagasangira bakanakora ibindi bintu bitandukanye
bari kumwe, kandi ngo yumva baba bari kumwe nk’abashakanye
Uyu mugabo utatangajwe amazina n’ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi
nkuru, ni uwo mu gace ka Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba mu gihugu cya
Thailand, akaba afite imyizerere ya Buddha (Buddhist) ishingiye ku kuba
bizera ko iyo abantu bapfuye bongera bakazuka ariko bakagaruka bafite
ishusho y’inyamaswa. Uyu mugabo nawe yapfushije umukunzi we mu myaka
itanu ishize, ariko ubu yumva ko iyi nzoka babana ari we wazutse.
No comments:
Post a Comment