Shakisha

Abo turi bo

Aho wasoma udukuru dushimishije

7. IYUMVIRE NAWE!!!!
Umunsi umwe abagabo bari bicaye binkwera
aka yoga maze kamaze kubageramo baraganira
biratinda nuko hashize akanya gato umugabo
aratangira ati urazi undi ati ntagonzi undi
arakomeza ati Uzi umwana wanjye ukuntu ari
ikigoryi nuko undi ati rekaa!!! kuberiki c gsa
niyo yaba ikigoryi kajana ntago yarusha
uwange!!! wamugabo. aratangira ati sibyo ugiye
kwibonera reka nze nkwereke.... Nuko
nyamugabo ahamagara umwana we ati: ...
RUDOMORO weee...
.Karame papa(RUDOMORO) Nuko aza yirukanka
cyane nuko papa ati niko kwa kamali barahari
undi ati ye go nuko papa we ati..... genda
ungurire primus I ebyiri nawe wigurire irindazi
nuko RUDOMORO agenda yirukanka
amasigamana maze papa we asigara aseka
cyane Ati ntubyiboneye dore mutumye byeri
nirindazi rye ariko agiye atambajije
amafranga!!!!!! Undi ati reka nze nanjye
nkwereke nuko ahamagara umwana we ati
JORIJI weeee. undi karame papa!!!! wamwana
nawe aza yirukanka Maze papa aramubaza ati
ese Mama wawe arahari undi ati ye go
Umugabo aramubwira ati genda ubaze mama
wawe ko mpari nuko JORIJI AHITA yirukanka
amasigamana nuko babagabo bombi basigara
baseka!!!!!!! 

Murabobana ninde wemeje undi????? "

6.Umugore agire atya yumva barakomanze
afunguye umuryango abona ni umugabo atazi,
uwo mugabo ahita amubaza ati “‘Ufite igitsina
cyawe?”
Umugore ahita akubitaho urugi arafunga.
Bwije umugabo arongera aragaruka
arakomanga, umugore akinguye wa mugabo
arongera amubaza
cya kibazo. Umugore arongera akubitaho urugi.
Hashize akanya umugabo we aba araje.
Umugore arabimutekerereza, umugabo ati “Ejo
nagaruka uzambwire.”
Bucyeye bumva ku rugi umuntu arakomanze,
bose
bamanukira rimwe umugabo yihisha inyuma
y’urugi, abwira umugore ngo nabikubaza
umusubize yego.
Umugore akinguye umugabo aba aramubajije
ati
“Ufite igitsina cyawe?” Umugore ati “Yego.”
Umugabo ati “Niba ugifite rero ubwire
umugabo wawe andekere umugore atangire
gukoresha
icyawe.”
___________________________
5.Umwana yagishije inama Se ati “Papa, ko
nshaka guha umukobwa dukundana cadeau
(impano),
wangiriye inama y’iyo namuha ?”
Papa ati “Ameze ate kwanza? Umwana ati “Ni
mwiza, ateye neza, aseka neza, afite amabere
meza, amaguru meza , n’ikibuno nk’icya Mama,
mbega ni sexy cyane!” Papa we ahita amubwira
ati "Muhe number yanjye ya telephone sha!”
___________________________
4. Umugabo umwe wari Dr specialist mu
kuvura imitima yarapfuye, umuryango we
hamwe n’inshuti
ze za hafi bajya inama yo kumukorera isanduku
ijyanye n’ umwuga yakoraga, bamukorera ikoze
nk’umutima.
Bageze ku irimbi umu Dr winshuti ye yabonye
iyo sanduku araturika araseka, abaraho
barumirwa
bamushyira kuruhande baramubaza bati
“Uraseka
iki mubihe nk’ibi?” Nawe ati “Ntekereje iyanjye
uko izaba imeze njye uvura Ibitsina
by’abagore.”
binanira kwihangana..
___________________________
3. Joriji, Bamutuma Kubagiro Agezeyo Amara
nkiminota 30
yitegereza Umubazi maze umubazi aramubaza
Ati:
*Ko unyitegereza cyane* nuko joliji
aramubwira ati:
*Mama yantumye ngo nze ndebe ko ufite
Umutwe wihene*
___________________________
2. Umugabo yari yicaye murugo agiye kumva
yumva umugore we amukubise urushyi,
umugabo aramubaza ati : *ubwose unkubitiye
iki ?* Umugore ati: *"sanze agapapuro mu
mufuka w'ipantalo yawe kanditseho Diane.*
Umugabo aramusubiza ati
humura Diane ni ubwoko bw'imodoka ngiye
kugura! Hashize akanya umugabo yumva
umugore amukubise isorori mu mutwe,
umugabo aramubaza ati ubu se noneho
umpoye iki ? Umugore ati *ya modoka ushaka
kugura ihamagaye Telephone yawe!!*
Hhhhhhhh!!!!
___________________________
1. Mwarimu yabwiye abanyeshuli ati: "Ejo
hazaba
ubwirakabiri" maze mu ijwi rituje Joliji
aramubaza
ati "ku rwego rw' umudugudu buzaberahe?"


@dukuzemutara2016

No comments:

Post a Comment