Shakisha

Abo turi bo

Friday, 21 October 2016

Umuhanzi King James nawe ari mu nzira zo kujya kwibera muri America

KING JAMES
Nkuko bimenyerewe akenshi na kenshi iyo bigeze mu kwezi k’Ukwakira buri mwaka usanga abantu benshi ku isi bashakisha amahirwe yo kujya gutura, kwiga cyangwa se gukorera muri Leta zunze Ubumwe za America binyuze mu cyitwa GreenCard.

 Umwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda umenyerewe mu njyana ya Afrobeat, Pop, na R&B RUHUMURIZA James uzwi cyane muri muzika nka KING JAMES nawe ari mu bantu amagana n’amagana bifuza ayo mahirwe nkuko byagaragaye kuri uyu wa 4 Ukwakira 2016          ahitwa Blues Cafe nawe yagiye kuzuza ifishi isaba Greencard.


Mu kiganiro na yeejo.rw , King James yavuzeko aramutse abonye aya mahirwe akemererwa kujya kwibera muri Leta zunze Ubumwe za America ngo byaba ari iby’igiciro cyinshi kuri we kandi byanamushimisha cyane kuko ngo yaba abonye uburyo bwamworohera mu kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Tubibutse ko GreenCard ari ikarita yo kwimuka uva mu gihugu icyo aricyo cyose waba urimo ukajya kuba, gukorera, cyangwa Kwiga muri Leta zunze ubumwe za America aho iyo ugize ayo mahirwe uhita uhabwa Ubwenegihugu bwa U.S.A ndetse n’inzu yo kubamo.

1 comment: