Umuhanzi NDAYISABA Christian uzwi nka Chrisko Aceboy, yavutse 8 nyakanga
1995 avukira mu mujyi wa Kigali, akarere ka kicukiro, umurenge wa
kagarama. Yatangiye kuririmba taliki ya 1 gicurasi 2012 ubwo yahimbye
indirimbo ye yambere yise " Ko wakunze "
Mu kiganiro na www.yeejo.rw
Aceboy Chrisko yasobanuye ko iyi ndirimbo yayihimbye nyuma yo
kumenyana n’umukobwa kuri telephone bakaza no gukundana. kuri we iyo
ndirimbo yabaye intangiriro y’urugendo rwe rwa muzika, dore ko nambere
yo gushyira ahagaragara iyo ndirimbo yari asanzwe asubiramo
indirimbo z’abandi kurubyiniro bizwi nka "interpretation"
Avuga ko kuriwe abahanzi afataho icyitegererezo ari Riderman, Tyga,
na AceHood, kandi akunda kureba uburyo abandi bahanzi bitwara Ku
rubyiniro "performance".
Bimwe mu bitaramo yaririmbyemo hari nka "Nyagatare mini expo 2013, ndetse n’ibitaramo bibera mu mashuri,......
Chrisko Aceboy tangaza kandi ko ashaka gukora cyane agateza muzika ye
imbere ndetse no guharanirakuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga.
Kanda kuri iyo link wumve indirimbo kowankunze
https://youtu.be/s8Zeob2IQas
No comments:
Post a Comment