Shakisha

Abo turi bo

Friday, 21 October 2016

Umuhanzi King James nawe ari mu nzira zo kujya kwibera muri America

KING JAMES
Nkuko bimenyerewe akenshi na kenshi iyo bigeze mu kwezi k’Ukwakira buri mwaka usanga abantu benshi ku isi bashakisha amahirwe yo kujya gutura, kwiga cyangwa se gukorera muri Leta zunze Ubumwe za America binyuze mu cyitwa GreenCard.

 Umwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda umenyerewe mu njyana ya Afrobeat, Pop, na R&B RUHUMURIZA James uzwi cyane muri muzika nka KING JAMES nawe ari mu bantu amagana n’amagana bifuza ayo mahirwe nkuko byagaragaye kuri uyu wa 4 Ukwakira 2016          ahitwa Blues Cafe nawe yagiye kuzuza ifishi isaba Greencard.


Mu kiganiro na yeejo.rw , King James yavuzeko aramutse abonye aya mahirwe akemererwa kujya kwibera muri Leta zunze Ubumwe za America ngo byaba ari iby’igiciro cyinshi kuri we kandi byanamushimisha cyane kuko ngo yaba abonye uburyo bwamworohera mu kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Tubibutse ko GreenCard ari ikarita yo kwimuka uva mu gihugu icyo aricyo cyose waba urimo ukajya kuba, gukorera, cyangwa Kwiga muri Leta zunze ubumwe za America aho iyo ugize ayo mahirwe uhita uhabwa Ubwenegihugu bwa U.S.A ndetse n’inzu yo kubamo.

Umuhanzi Chrisko Aceboy yasobanuye byinshi ku ndirimbo ye yise "Ko wakunze"

Umuhanzi NDAYISABA Christian uzwi nka Chrisko Aceboy, yavutse 8 nyakanga 1995 avukira mu mujyi wa Kigali, akarere ka kicukiro, umurenge wa kagarama. Yatangiye kuririmba taliki ya 1 gicurasi 2012 ubwo yahimbye indirimbo ye yambere yise " Ko wakunze "

Mu kiganiro na www.yeejo.rw Aceboy Chrisko yasobanuye ko iyi ndirimbo yayihimbye nyuma yo kumenyana n’umukobwa kuri telephone bakaza no gukundana. kuri we iyo ndirimbo yabaye intangiriro y’urugendo rwe rwa muzika, dore ko nambere yo gushyira ahagaragara iyo ndirimbo yari asanzwe asubiramo
indirimbo z’abandi kurubyiniro bizwi nka "interpretation"


Avuga ko kuriwe abahanzi afataho icyitegererezo ari Riderman, Tyga, na AceHood, kandi akunda kureba uburyo abandi bahanzi bitwara Ku rubyiniro "performance".
Bimwe mu bitaramo yaririmbyemo hari nka "Nyagatare mini expo 2013, ndetse n’ibitaramo bibera mu mashuri,......
Chrisko Aceboy tangaza kandi ko ashaka gukora cyane agateza muzika ye imbere ndetse no guharanirakuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga.

Kanda kuri iyo link wumve indirimbo kowankunze
https://youtu.be/s8Zeob2IQas

Sengabo yavuze igituma injyana gakondo idatera imbere ndetse atangaza n’umuti wakemura ikibazo

Nzabonimpa Hassan ni mwene Gashema; Gashema ka Sengabo yavutse mu mwaka w’1989 ubu ubarizwa mu ntara y’iburasirazuba mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange, ni umuhanzi ukizamuka mu njyana ya gakondo yinjiye muri muzika mu mwaka wa 2010 mu itorero ribyina umuco gakondo ryitwa INDANGAMIRWA ry’ umuryango "Dukundane" .
 Sengabo Jodas kuba akora injyana ya gakondo isa nkaho ikiri hasi itaratera imbere nk’izindi njyana hano mu Rwanda byatumye we areba kure abona ikintu gituma iyi njyana idatera imbere nkuko bikwiye ndetse anavuga ikintu cyakorwa ngo itere imbere igere ku rwego rushimishije.

Sengabo ati: " Ugereranyije n’izindi njyana mu Rwanda usanga injyana ya Gakondo igenda izamuka gusa ugasanga akenshi itangazamakuru ritayiha umwanya uhagije bigatuma abanyarwanda ndetse n’abandi batayiyumvamo ahubwo usanga injyana gakondo bayiharira kuyikina nko mu bitaramo kuma radio mu gihe cy’ijoro gusa abenshi banaryamye" .
Gusa kuko Sengabo we yamaze kubona aho byose bipfira yabonye n’umuti w’icyo kibazo abona ko hari icyakorwa kuko sukuvugako abahanzi b’injyana y’umuco gakondo badashoboye ati: "Njye mbona ihawe urubuga rugaragara yarushaho gukundwa bityo umuziki w’iwacu ugatera intambwe nkeka ko baganyije gukina ibihangano biva hanze bagaha rugari umuziki ukorwa n’abanyarwanda byahura, na gakondo ikabona umwanya no ku manywa ; gusa bitavuze guca burundu izahandi ahubwo umwanya wazo ukaba munsi y’iby’iwacu"
Ku italiki ya 10 Nyakanga 2011 nibwo yakoze indirimbo ya mbere yitwa Ndakomerewe aza gukora iyitwa "Bene u Rwanda" umwaka wa 2014 Nzeli n’izindi nyinshi zirimo: Akira ibaruwa, ngwino unsange(Ikubiyemo ubutumwa bwo Kwibuka).